top of page

UBUHAMYA BWACU

Mukwezi kwa Gatatu kumwaka wa 2015, abakongomani batatu (Boaz, Alex, na Safi) bari bicaye muri apartment muri Urbandale baganira basubira murugendo rwabo kuva muri Kongo kugera muri America. Ubwo baganiraga bibazaga ibibazo bibiri : Ese ni gute twageze muri Iowa? Ni iyihe impanvu turi muri Iowa?

Bakomeje kuganira baza gusanga hari ikintu kimwe bahuriyeho bose.  Ni abacikacumu bo mu Gatumba. Imyaka icumi n’itatu ishize abantu bitwaje ibirwanisho bateye inkambi yo mu Gatumba mu Burundi. Abishwe benshi bari abakongomani bo mu bwoko bw’Abanyamurenge bari bahunze intambara yari yadutse muri Kivu y’epfo muri Congo. Murubwo bwicanyi, Boaz yahaburiye papa wiwe, n’abo bavukana bose. Alex yahaburiye papa wiwe, n’abashiki biwe batatu. Safi yahaburiye papa wiwe, mama wiwe, n’abarumuna biwe batatu. Nyuma y’amezi atandatu umuryango mpuzamahanga UNHCR utangira gahunda yo gushakira ubuhungiro abacikacumu mugihugu ca gatatu nka America, Canada, Australia, Europe kubera impanvu z’umutekano muke muyandi makambi. Mu mwaka wa 2007 nibwo abacikacumu batangiye kwimurirwa mubihugu by’ubuhingiro. Uko niko aba basore baje muri America. Ico gihe hano muri Iowa hariho izindi mpunzi nyinshi z’abakongmani zagiye ziva kuyindi migabane y’isi yose bahunze n’abandi bakomeje kuza nyuma yaho.

Nyuma yo kwibaza impanvu turi muri America, twahisemo gutangiza project yitwa “Kuva murupfu uja mubuzima” nkigikorwa co gutangiriraho ibikorwa byacu. Igikorwa c’abacikacumu co gutanga ubuhamya bwabo bonyine uko barokotse ubwicanyi bwabereye mu Gatumba. Mu kwezi kwa Munani tariki cumi na zitatu umwaka wa bibiri na cumi nagatandatu muri Des Moines, IA nibwo iki gikorwa cashizwe kumugaragaro kubufasha bwa Grand View University, Zion Lutheran Church, na National Home Improvement. Intego nyamukuru y’iyi project ni ukwandika igitabo no gusora firime birimo amateka y’ubwicanyi bwa Gatumba n’ubuhamya bw’abantu uburyo bakorokotse.

Ubwicanyi muri Kongo ntabwo bwigeze buhinduka mu myaka ishize. Imiryango yita kubuzima bwa kiremwa muntu ivuga ko uko byari bimeze ariko nubu bikimeze. Umubare w’abakongomani bahunga wageze kuri 2.5 million. Muri Iowa, impuzi z’abakongomani zikomeje kwiyongera. Umuryango UNHCR uvuga ko mumwaka wa 2013 haje impunzi z’abakongomani zingana n’ibihumbi umunani, mu mwaka wa 2014 haje abangana n’ibihumbi cumi n’abitatu n’abandi bagera kubihumbi cumin a kimwe bari bamaze insi bararaje kandi ko mu myaka itatu cangwa ine irimbere uwo mubare uzakomeza kwiyongera. Ibibazo byo muri Kongo bimeze imyaka myinshi cane bitera abantu kuva mubyabo. Abenshi mubahunga n’abari munsi y’imyaka cumi n’irindwi. Ni abasore bakiri bato. Twaje tuva mumihana aho tutize neza kubera impanvu z’intambara kandi nababashije kwiga ntabwo bize mucongereza, rero hariho akazi kensi cane ko gukora abantu iyo bamaze kugera hano nko kwigishwa imico y’iki gihugu n’ibindi byose bikenewe.

Ntabwo abakongomani bakenye gusa umuryango ubafasha ahubwo bakenye n’ahantu ho gukirira inguma bagize iminsi bagendana mumitima yabo kubera intambara, ubukene, kutubaha ikiremwa muntu, gufatwa kungufu, n’ibindi bikorwa bibi byose bakorewe. Mu myaka ya vuba abakongomani bazanwe muri Iowa yo hagati bavuye mu mihana yiwabo yahetamishijwe n’intamba kubufasha bw’amashirahamwe mpunzamahanga yita kubibazo by’impunzi nka UNCHR, World Relief, USCRI, ndetse n’amashirahamwe y’amaterero nka Catholic Charities, Lutheran Services n’ayandi menshi. Ni kuri iyi impanvu twahisemo gufasha abakongomani bature muri Iowa yo hagati. Nyuma yaho Boaz yarangirije amashuri yo muri College yahisemo gutanga umwanya wiwe kugira ngo afashe abandi nibwo yiyemeje gukora nk’umukorana bushake muri porogarame ya AmeriCorps VISTA mwishirahamwe ryakira kandi ryita kumpunzi ryitwa U.S Committee for Refugees and Immigrants. Muri iki gihe nibwo yatahuye neza ibibazo biri muri bagenzi be babakongomani bo muri Iowa yo hagati. Boaz yasangije ibyo bibazo yabonye hamwe n’abagenzi biwe nibwo bahise bemera gufata project yabo bakayishira ku rwego rwo gufasha abandi bantu biciye mu muryango udakorera kunyungu wita kubibazo byabakongomani. It was when he realized the needs that are in the Congolese community of Central Iowa. Bimwe muri ibyo bibazo harimo nko gusoma inzandiko zaje muri posta, kutamenya uburyo bwo kwishura ama bills, ubusabane hagati y’amashure n’ababyeyi, ururimi, ubusafiri, ndetse n’ibindi. Ikintu gikomeye cane kibuze mubakongomani ni abantu babereka aho bashobora gushakira ibyo bakeneye. Kubera kubura abo bantu ntabwo abakongomani babasha kubona ubufasha buri muyandi mashirahamwe bwabagenewe.

Abayobozi ba I COACH ni impunzi nazo zaciye mubibazo abandi bahaye bacamo kuri none bakaba bagiye gukoresha ubumenyi bwabo bafite kugira ngo bafashe bagenzi babo. Bamaze kunva neza uburyo system y’iki gihugu ikora ndetse bakaba bamaze kumenya naho barangira abantu gushaka ibyo badafite. Abenshi bamwe muribo ni abamaze kugera kurwego rushimishije ni abarangije amashuri ya College, n’abamaze kugura amazu yabo, n’abandi bikorera kugiti cabo.

Umuryango uzatanga ubufasha gukurikirana n’ubushobozi bwawo no gufatikanya n’ayandi mashirahamwe adakorera kunyungu yita kubibazo by’impunzi muri rusange.

OUR TEAM

Boaz Rutekereza Nkingi, Umuyobozi mukuru

Boaz yavukiye muri Byura muri Repiburika iharanira demokarasi ya Kongo. Mu mwaka wa 2007 nibwo Boaz yazanywe mu muji wa Saint Louis mu ntara ya Missouri muri America nk’impuzi hamwe na mama wiwe n’abandi basore babiri bo mumuryango. Nyuma yaho Boaz amenyeye ko hari abandi bantu bo mu muryango wabo bazanywe muri Iowa bahise bafata umugambi wo kwimuka bakabasanga kuko aribo bari benshi. Boaz afite Bachelor’s Degree mugisata c’itangazamakuru kuva muri kaminuza yitwa Grand View University kandi afite n’ayandi ma seretifica abiri mu bikorwa koranabushake ndetse no mumiryango idakorera ku nyungu. Boaz  yatumiwe kubazwa ibibazo kuri CW Live TV show na Iowa Public Radio nk’umutsinzi. Boaz yatsindiye ibihembo bibiri kuri Iowa College Media Association (ICMA) mu kumenya kwandika no gutunganya amajwi y’amamaza ibikorwa rusange.

Boaz yaje muri America nk’impunzi izi neza ico bisigura kuba impunzi. Yabaye mu nkambi igihe c’imyaka ine mbere yuko aza muri America. Yahunze igihugu cye kubera intambara z’amako n’amacakubiri zabaye guhera mu mwaka wa 1998. Boaz afite umutwaro wo gufasha abantu. Akunda kuririmba mu murwi w’abaririmbyi kandi akunda gutunganya amajwi y’amamaza ibikorwa ndetse akunda no gutunganya amashusho (Videos).

Alex Muhire Gatoni, Umuyobozi w’urubyiruko

Alex yavukiye muri Repibulika iharanira demokarasi ya Kongo. Yari afite imyaka irindwi gusa ubwo yavaga mugihugu cye. Alex yaje muri Des Moines, IA mu mwaka wa 2009 avuye I Bujumbura mu Burundi aho yari arerewe mu kigo c’abana b’impfubyi. Yarangije ishuri ry’isumbuye kuri Roosevelt High School muri Des Moines. Alex ubu yiga mu mwaka we wambere muri College kuri Des Moines Area Community College. Alex yunva ahatirwa cane gusangiza ubuhamya bwe n’abagenzi be cangwa se impunzi zihaye zica mubibazo nkibyo nawe yaciyemo. Akunda kuvuza piano, ingoma n’ikidari ndetse akanda kandi no gukina umupira w’amaguru.

BOAZ RUTEKEREZA NKINGI

Founder & President 

ALEXIS MUHIRE GATONI

Co-Founder & Youth Coordinator

Yvonne Munanira, Umubitsi

Yvonne Munanira yaje muri America nk’impunzi mu mwaka wa 2008 hamwe n’umuryango wabo. Yize amashuri yisumbuye muri Iowa hanyuma aza gukomeraze kuri kaminuza yitwa Buena Vista University mu gisata ca Business hamwe n’igwizatunga. Ubu Yvonne ni umwe mubakozi bakiri bato muri kampani imwe muma kampani akomeye cane muri America y’ubwishingizi. Umutwaro wa mbere wa Yvonne ni ugufasha abantu bamufashije. Akunda gukorana n’abantu cane. Mugihe Yvonne atari mukazi ke, akunda kuja gusenga, gutembera, no kubana n’umuryango wiwe n’inshuti ziwe.

YVONNE MUNANIRA

Treasurer

Eugene Kiruhura, Umuhuza b’ikorwa n’umuvugizi w’abantu

Eugene yavukiye i Fizi muri Repiburika iharanira demokarasi ya kongo, ariko yaje kwirukanwa muri Kongo mu mwaka wa 2004 ubwo yahungaga intambara yari yari yadutse. Eugene yaje muri America mu mwaka wa 2007 aho atuye kuva ico gihe kugeza ubu.

Eugene yarangije amashuri yiwe yisumbuye kuri I.S.T.C.E mu gisata c’igwizatunga UVIRA muri Kongo, kandi yaje no kwiga ayandi mashuri ya Teologi aho agereye muri Des Moines. Mu mwaka wa 2015, Eugene yahawe impamya bushobozi y’ubwungeri kuyobora itorero ry’Imana ayihawe na Midwest Conference of the Evangelical Covenant Church. Eugene ubu akora amasaha make kuri Lutheran Services of Iowa nk’umusobanuzi.

Eugene akunda abantu kandi afite umutima wo kwita kubibazo by’abantu aciye bugufi ndetse no kubaha Imana.

EUGENE KIRUHURA

Community Navigator & Family Advocate

Aline Nkinzingabo, Umuvugizi w’ababyeyi n’ubuvuzi

Aline Nkinzingabo yaje muri America mu mwaka wa 2007. Yahitiye mu muji wa Abilene mu ntara ya Texas nyuma yaje kwimukira muri Iowa mu mwaka wa 2010 asanga abo bavukana. Aline yize anashuri ye yisumbuye i Kigali mu Rwanda akaba ariyo Diplome afite kandi ni umuntu ushoboye cane kwitangira ibibazo by’abandi bantu mu muhana atuyemo. Ubunyine Aline akora mwishirahamwe ryitwa Iowa International Center nk’umusobanuzi w’igiswahiri, i Kurundi, n’Ikinyarwanda. Yitangira kandi gufasha abantu batunva ururimo rw’icongereza kumashuri y’abana, kubitaro nahandi hose bikenewe. Afasha abantu mukubatwara muma gahunda yabo igihe ari ngombwa.

Aline akunda gutunganya ahantu hibirori ndetse no kuririmba.

ALINE NKINZINGABO

Women & Health Advocate Coordinator

bottom of page